Print

APR FC yagarutse mu irushanwa ry’Agaciro nyuma y’umwanzuro FERWAFA yafashe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2019 Yasuwe: 4157

FERWAFA yafashe umwanzuro w’uko iri rushanwa rizakinwa mu minsi ibiri ku matariki ya 13 na 15 Nzeri, aho kuba 12, 15 na 25 nkuko byari byemejwe kuri gahunda ya mbere,bituma APR FC yemera kurigarukamo.

APR FC yari yasezeye mu irushanwa ry’Agaciro kubera impamvu zinyuranye zirimo abakinnyi bayo bavunikiye mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya ndetse n’abari mu ikipe y’igihugu bazaba bafite umunaniro.

Ku itariki ya 13 Nzeri amakipe aya makipe yose uko ari 4 azahura mu gisa na ½ cy’irushanwa maze amakipe atsinze ahurire ku mukino wa nyuma tarikiya 15 Nzeri 2019.

Mu ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA kuwa 27 Kanama 2019,umunyamabanga w’iyi kipe, Lt. Col Sekaramba Sylvestre, yamenyesheje FERWAFA ko bafite abakinnyi benshi bavunikiye mu mikino ya gisirikare baherukamo muri Kenya no mu gikombe cy’Amahoro bityo bakeneye igihe kugira ngo bakire neza bazabashe kwitwara neza muri shampiyona izatangira mu Kwakira.

APR FC yavuze kandi ko ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu, bityo ko byagorana kwitegura iyi mikino nta bakinnyi bahagije bafite ariyo mpamvu bahisemo kutazitabira Agaciro gasanzwe gahira mukeba Rayon Sports.

Abakinnyi barimo Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma, Mushimiyimana Mohamed bafite imvune mu gihe abarimo Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel ndetse


Comments

30 August 2019

inkuru niyuzuye LIVE - TOMBOLA YA ZILIGE, #UCLdraw

⭐️ GROUP A ⭐️

🇫🇷 Paris
🇪🇸 Real Madrid
🇧🇪 Club Brugge
🇹🇷 Galatasaray

⭐️ GROUP B ⭐️

🇩🇪 Bayern
🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 Tottenham
🇬🇷 Olympiacos
🇷🇸 Crvena zvezda

⭐️ GROUP C ⭐️

🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 Man. City
🇺🇦 Shakhtar Donetsk
🇭🇷 GNK Dinamo
🇮🇹 Atalanta

⭐️ GROUP D ⭐️

🇮🇹 Juventus
🇪🇸 Atlético
🇩🇪 Leverkusen
🇷🇺 Lokomotiv Moskva

⭐️ GROUP E ⭐️

🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 Liverpool
🇮🇹 Napoli
🇦🇹 Salzburg
🇧🇪 Genk

⭐️ GROUP F ⭐️

🇪🇸 Barcelona
🇩🇪 Dortmund
🇮🇹 Inter
🇨🇿 Slavia Praha

⭐️ GROUP G ⭐️

🇷🇺 Zenit
🇵🇹 Benfica
🇫🇷 Lyon
🇩🇪 Leipzig

⭐️ GROUP H ⭐️

🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 Chelsea
🇳🇱 Ajax
🇪🇸 Valencia
🇫🇷 LOSC