Print

Dore impamvu Ne-Yo atunze ingofero zingana n’ibihumbi 12[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 August 2019 Yasuwe: 2308

Ushobora kuba ukeka ko ari umuderi yikundira cyangwa se hari indi mpamvu ibyihishe inyuma ariko udasobanukiwe, nyamara ufite amatsiko yo kubimenya.

Mu biganiro bitandukanye uyu mugabo yagiye agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye yakunze kubazwa impamvu ahozamo ingofero aho ari hose.

Nko mu kiganiro yagiranye na Citizen TV mu 2015 ubwo yari muri Kenya yitabiriye Coke Studio Africa, yavuze ko ‘iyo ngiye koga n’iyo ndyamye nibwo ntambara ingofero’.

Yavuze ko impamvu yatumye ahozamo ingofero ari uko yatangiye kumera uruhare akiri umwana afite imyaka 13 bituma atangira kwambara ingofero kugeza n’ubu.

Ati “Umusatsi wanjye watangiye gupfuka nkiri umwana ntarajya mu mashuri yisumbuye. Ni njye munyeshuri wenyine wari wemerewe kwigana ingofero aho twigaga, byatangiye ari nko guhisha ubusembwa.”

Ne-Yo yavuze ko nyuma yaje kwiyakira yemera kubana n’uruhara nta pfunwe rumuteye ariko bitewe n’uko yari amaze kumenyera ingofero yakomeje kuyambara.

Ati “Naje gusanga ko ntabereyeho gushimisha abandi bantu sinakomeza kubyitaho. Nambaye ingifero igihe kinini ku buryo mba numva nambaye ubusa iyo ntayifite.”

Mu 2018 yatangaje ko yari afite ingofero zibarirwa mu bihumbi 12 ku buryo azihinduranye uko abishaka kandi ntasubizemo iyo yari yambaye ku munsi wari wabanje.