Print

Miss Sharifa na Thierry bibarutse umwana w’imfura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 29 August 2019 Yasuwe: 3798

Umuhoza Sharifa yibarutse umwana w’umuhungu yabyariye mu bitaro byo La Croix du Sud ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Miss Umuhoza Sharifa yibarutse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2019. Yibarutse umwana w’umuhungu ari nawe mfura y’uyu muryango.

Urukundo rwa Miss Sharifa na Thierry rwatangiye kwigaragaza mu buryo bweruye muri Mutarama 2018 ari nabwo yamwambitse impeta y’urukundo bahita banatangaza ko ari intambwe ya mbere iganisha ku bukwe bwabo.

Umuhoza Sharifa w’imyaka 24 yahagarariye Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2016. Yari ashyigikiwe bikomeye n’ubuyobozi bw’Intara yari ahagarariye, umuryango akomokamo ndetse n’abaturage bo muri aka gace bari barahigiye kuzamufasha agakora amateka akaba Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mukobwa yabaye igisonga cya kane anahabwa ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity), ibintu byashimangiye uburyo yari ashyigikiwe mu buryo bukomeye mu mpande z’igihugu.