Print

Isco yashimishije abafana ba Real Madrid kubera igikorwa gitangaje yakoze muri iyi mpeshyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2019 Yasuwe: 2590

Uyu mukinnyi wa Real Madrid ukina hagati mu kibuga yabwiwe n’umutoza Zidane ko amukeneye cyane ndetse azamwubakiraho ikipe,bituma afata umwanzuro wo kwima amatwi andi makipe yose yamwifuzaga ariyo mpamvu yakuyeho telefoni ye mu mezi asaga 3 ashize.

Isco ufite ubuhanga budasanzwe mu mupira w’amaguru,yabwiye abayobozi ba Real Madrid ko nta gahunda afite yo kuva muri iyi kipe cyane ko yabwiwe ko na Zidane ko azamuha umwanya uhagije wo gukina.

Ikinyamakuru Marca cyavuze ko kugeza nubu telefoni ya Isco igifunze ngo yiteguye kuzayifungura isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rirangiye Taliki ya 02 Nzeri 2019.

Mu mwaka w’imikino ushize Isco yakinnye iminota 90 inshuro 3 gusa, ariyo mpamvu Zidane yamubwiye ko azamuha umwanya uhagije muri uyu mwaka.