Print

Abagore 3 bicuruza i Dubai bateraniye umugabo wari wagiye gushaka yo umunyeshuli bakundaniye kuri Internet baramukubita

Yanditwe na: Martin Munezero 29 August 2019 Yasuwe: 5050

Uyu mugabo w’umunya Iraq w’imyaka 45,yageze Dubai mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka aje gushaka umunyeshuli bakundaniye kuri internet.

Uyu mugabo akigera I Dubai yahamagaye uyu mukobwa w’umunyafurika bakundaniye kuri telefoni,amubwira ko bahurira mu nyubako yitwa Al Quoz.

Uyu mugabo akimara kwinjira muri iyi nyubako yahise ahahurira n’abagore bo muri Nigeria bahita batangira kumukubita no kumusohora nabi.

Uyu mugabo yabwiye urukiko ati “Inyubako yari ifunguye hanyuma haza abagore batanu baramfata batangira kunkubita.Bari bishimye cyane ubwo babonaga amafaranga yanjye.Nabonye baranyica nigira nk’umuntu ufite ikibazo cyo guhumeka barandekura.”

Abapolisi bageze muri iyi nyubako bavuze ko ubwo bari baje gutabara aba bakobwa bose bahise bahunga,babirukaho batatu muribo barafatwa barafungwa.

Uyu mugabo wakubiswe yahanishijwe gucibwa amande y’ibihumbi bitanu [Dh5,000] anirukanwa muri Dubai mu gihe aba bakobwa bahise bafungwa