Print

Impamvu yatumye Sanchez yerekeza igitaraganya muri Inter Milan yamenyekanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 August 2019 Yasuwe: 4106

Nkuko ikinyamakuru Daily Star cyabitangaje,umutoza Ole Gunnar Solskjaer wa Manchester United yabwiye uyu munya Chile ko atazigera amuha umwanya uretse muri Europa League,Carabao na FA Cup gusa birangira asabye ko bamurekura akigira muri Inter Milan.

Aya makuru yamenyekanye uyu munsi nyuma y’umunsi umwe gusa Sanchez ageze I Milan aho yatijwe umwaka umwe gusa.

Sanchez wananiwe kwigaragaza muri United,yababajwe no kumva ko atazigera akina muri Premier League bituma yifuza guhunga akisangira mugenzi we Lukaku bakinanaga.

Mu mezi 18 Sanchez amaze muri Manchester United,ntiyahiriwe no kubona ibitego kuko mu mikino 31 yakinnye yatsinze ibitego 5 gusa ariyo mpamvu yerekeje I San Siro gushaka uko yagaruka mu bihe byiza nubwo iyi kipe yamutiye umwaka umwe nta gahunda ifite yo kumugura.