Print

Kwizera Pierrot ari hafi gusinyira Musanze FC iri kumuha akayabo k’amafaranga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2019 Yasuwe: 3351

Amakuru dukesha IGIHE aravuga ko uyu mukinnyi uherutse guhamagarwa mu ntamba mu rugamba zitabiriye igikombe cy’Afurika bwa mbere mu mateka,agiye kwerekeza mu ikipe ya Musanze FC itajya ihatanira ibikombe mu Rwanda.

Umwe mu bantu bo hafi ya Musanze FC yatangarije iki kinyamakuru ati “Ni byo Pierrot ari kuganira na Musanze FC kugira ngo aze kuyikinira ndetse n’ubu ni ho yaraye. Ibiganiro bigeze nko kuri 70% nta gihindutse araza gusinya nibumvikana.”

Ubuyobozi bwa Musanze FC burashaka kugira Kwizera Pierrot umukinnyi uhembwa menshi muri iyi kipe mu gihe yaba yemeye kuyikinira gusa amafaranga ari guhabwa ntabwo aramenyekana.

Kwizera Pierrot yavuye mu Rwanda mu 2018 nyuma yo kutongera amasezerano muri Rayon Sports, yerekeza muri Al Oruba Sur Sports Club yo muri Oman.


Kwizera Pierrot yanze kwerekeza muri Rayon Sports ajya muri Musanze FC


Comments

Claude Y. 30 August 2019

Nonese ko usoje wandika ngo yanze kwerekeza muri Rayon harubwo yigeze imushaka ?


KIKI 30 August 2019

YEWE cyokora nakumirwa ubwose yaba agiye kuzamura talent cyangwayaba agiye kuyirangiza.arabizi ko icyo aricyo yakigizwe na rayon sport ubundi yashakishije uburyo bwose yayigarukamo cyangwa agashakisha indi kipe yamuzamurira urwego akareba ko yakongera gusubira muri forme.