Print

Rutamu wagarutse mu Rwanda yasubije abamusabye ko yagaruka mu itangazamakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2019 Yasuwe: 5531

Rutamu Elia yatangarije ikinyamakuru Inyarwanda.com yishimiye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ndetse anemeza ko nubwo yasezeye mu itangazamakuru abonye umuha agatubutse yarisubiramo.

Yagize ati "Ikibazo ni uko abantu batizera ibyo umuntu aba yavuze, njye narasezeye gusa hagize umuntu umpa akazi karyoshye narisubiramo.

Abakinnyi b’umupira barasezera ariko hari igihe iyo babonye ubaha agatubutse bagaruka, nanjye rero mbonye umpa agatubutse nubwo nasezeye nagaruka da. Gusa si nonaha kuko si byo najemo."

Rutamu uherutse gukorera ubukwe bw’igitangaza muri Amerika yiga ibijyanye no gushakira abakinnyi amakipe ndetse mu minsi iri imbere azatangira aka kazi gatanga agatubutse iyo kahiriye umuntu.



Rutamu uherutse kurushinga muri USA yavuze ko ashobora gusubira mu itangazamakuru