Print

AZAM Media Ltd yahagaritse burundu imikoranire yayo na FERWAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2019 Yasuwe: 2976

AZAM Media Ltd yari imaze imyaka 4 itera inkunga shampiyona y’u Rwanda, yandikiye FERWAFA iyibwira ko ibiganiro bagiranye muri Tanzania ntacyo byahinduye ku cyemezo bari bafashe mbere ariyo mpamvu bahisemo guhagarika burundu imikoranire bari bafitanye.

Kuwa 05 Kanama uyu mwaka nibwo AZAM yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko bahagaritse by’agateganyo amasezerano bari bafitanye,bituma FERWAFA ijya kuganira na AZAM muri Tanzania kugira ngo yisubireho ariko byarangiye ibi biganiro bikubise igihwereye.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru FunClub abitangaza,AZAM yahisemo guhagarika aya masezerano kubera ibyemezo bya FERWAFA bitayinyuraga,birimo kuyima agaciro ikwiye, ikabangamira inyungu zayo rimwe na rimwe.

Muri ibi byemezo harimo ko hari imikino AZAM yifuzwaga ko isubikwa bikangwa, hakabamo kudahabwa amakuru ku gihe ku ntangiriro za shampiyona, ndetse no kuba barifuje ko bahemba abakinnyi bitwaye neza ubwo shampiyona yari ishojwe ariko FERWAFA ntigire icyo ibasubiza.

Azam Media Ltd yasinyanye na FERWAFA amasezerano yo gutera inkunga umupira w’amaguru mu Rwanda yagombaga kurangira muri 2020. Aya masezerano, akaba yari afite agaciro ka Miliyoni 2 n’ibihumbi 350 z’amadorari y’Amerika,asaga hafi miliyari imwe na miriyoni 600 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ndagano Kazimbaya Faradjallah uyobora AZAM mu Rwanda yahamirije Funclub dukesha iyi nkuru ko barangije gusubiza FERWAFA ko batazakorana gusa impamvu yo kugenda kwabo akaba yatubwiye ko ayitubwira nyuma.

Umunyamabanga wa FERWAFA Regis Uwayezu we yavuze ko barangije kwakira ibaruwa ya AZAM ariko ko igihe cyo gutangaza ibyayo kitari cyagera.


Comments

Claude Y. 31 August 2019

Yewe turahombye pe!twaritumenyereye kwirebera shampiyona gusa Azam sinayirenganya kuko FERWAFA gukorana nayo biragoye ntagahunda bagira bababahuzagurika muribyose