Print

Yverry yaciye impuha agaragaza umukobwa bari mu munyenga rukundo [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 August 2019 Yasuwe: 3660

Uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo yitwa Amabanga,amaze iminsi yandikirana na Uwase amagambo aryohereye agaragaza ko bari mu munyenga w’urukundo.

Umwe mu bantu ba hafi ya Yverry yabwiye Inyarwanda dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa ari we bari mu rukundo ndetse ngo urukundo rwabo rugeze aharyoshye cyane ko bamaze igihe bakundana mu ibanga.

Aba bafashe amafoto bifotoje ubwo bari bamaze gukina imikino ya “Playstations” bashyira ku nkuta zabo za Instagram bahamya ko bakundana.

Mu magambo yuzuyemo urukundo Yverry yagize ati” Ntacyo uzamburana wanjye ubu nahereye ku bitego, hhhhhh wakoze gutsindwa my love pa kurira @vanillah_uwase bzuu”.

Umukobwa nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yagize ati” Happy kids @r.yverry bb ryama nagutsinze see you soon “ Aya magambo yose yiganjemo ayerekena ko aba bombi bakundana si ay’ubu kuko ari amagambo basanzwe babwirana ku mbuga nkoranyambaga.