Print

Rwatubyaye yashinje ubuyobozi bwa Rayon Sports kugira uruhare mu isezererwa ryayo muri CAF Champions League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 August 2019 Yasuwe: 7709

Uyu myugariro waraye ageze mu Rwanda mu gicuku aje gufasha Amavubi mu mukino azakinamo na Seychelles mu gushaka itike yo kujya mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cy’isi,yatangarije abanyamakuru ko akajagari kari mu buyobozi bwa Rayon Sports ariko katumye isezererwa rugikubitamu mikino ya CAF Champions League na Al Hilal.

Yagize ati “Urebye hajemo kudategura neza. Habayeho guhindura perezida, guhindura abakinnyi gushidikanya ku mutoza Robertinho, urebye ntabwo bari batuje ku buryo bakwitegura umukino wa Al Hilal ikipe isanzwe izi gutegura cyane.

Kwirukana Robertinho ryari ikosa. Byonyine kumureka akagenda akongera akagaruka ryari ikosa. Ubona ko ari ibintu bijagaraye. Ni akavuyo kaba kabayemo. Uko Robertinho muzi, ni umugabo ucisha make, iyo afashe umwanzuro wo kugenda hari ibiba bitagenda neza. Kandi amakosa agaruka ku bayobozi kuko nibo bayobora, bashyira byose kuri gahunda kandi nibo bamugaruye.’’

Rwatubyaye yavuze ko yababajwe no gusezererwa ku iyi kipe yamufashije kwerekeza muri USA aho akina ubu ngubu.



Rwatubyaye yavuze ko akajagari kari mu buyobozi bwa Rayon Sports ariko katumye isezererwa rugikubita na Al Hilal


Comments

gggdgdgd 31 August 2019

Ntabwo yabeshye, akajagari kagaragaye mu gushaka umutoza n’ubu bigikomeje niko katumye Rayon isezererwa.