Print

Umugore yamaze iminsi 3 yaraburiwe irengero ari mu bwihisho kugira ngo atabarurwa gusa ntibyamuhiriye

Yanditwe na: Martin Munezero 31 August 2019 Yasuwe: 3265

Umugore wo muri Kenya yihishe iminsi 3 ngo atabarurwa umugambi uramupfubana
Uyu mugore yaburiwe irengero kuva ku wa Mbere w’ iki cyumweru nk’ uko byemezwa na Anthony Kariuki umuyobozi w’ agace ka Riabai muri Kiambu ari naho uyu mugore atuye.

Yagize ati “Twasanze inzu nta bantu bayibamo, tubajije abaturanyi batubwira ko uwo mugore yaburiwe irengero kuva ku wa mbere”.

Iribarura rusange ry’ abaturage riri kuba muri iyi minsi ryaravuzwe cyane mu bitangazamakuru bitandukanye bitewe n’ ibwirizwa ryatanzwe rivuga ko mu mpera z’ icyumweru utubari tuzafungwa kare kugira ngo abaturage babe bari mu ngo.

Umuyobozi w’ aga gace yari yabwiye abaturanyi b’ uyu mugore ko nibabona agarutse bahita barya akara ubuyobozi, umugore agiye kubona abona abakarani b’ ibarura bamuguyeho aratungurwa.

Uyu mugore yari yagarutse mu rugo yibwira ko ubwo agace atuyemo abakarani bakarenze batazasubira inyuma.

Nk’ uko bitangazwa na Nairobi News uyu mugore ubwo abakarani b’ ibarura bari bamuguye gitumo ntabwo yaruhanyije.

Kariuki avuga ko uyu mugore yahishuye ko impamvu yari yahunze ari uko idini rye ritemera ibijyanye n’ ibarura ry’ abaturage.

Kariuki avuga ko uretse abaturage bake bagiye bagaragaza kudashaka kubarurwa ubundi iri barura riri kugenda neza.

Imibare izava muri iri barura riri kuba muri Kenya , izasimbura iyavuye mu ibarura ryo muri 2017 ryagaragaje ko Kenya ituwe na miliyoni 49,7.