Print

Abantu batagira ingano biganjemo ibyamamare na Perezida wa Côte d’Ivoire bitabiriye igitaramo cyo gusezeraho bwa nyuma nk’Intwali umuhanzi Dj Arafat[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 August 2019 Yasuwe: 3031

DJ Arafat ubusanzwe witwa Ange Didier Huon yitabye Imana taliki 11 Kanama 2019, nyuma y’uko moto yari atwaye igonganye n’imodoka y’umunyamakuru bimuviramo guhita ashiramo umwuka.

Urupfu rwatunguye benshi cyane mu bakunzi be cyane abaturage bo muri Côte d’Ivoire n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bamufataga nk’umwami w’injyana ya Coupé-Décalé.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2019, abaturage babarirwa mu bihumbi bahuriye mu Murwa Mukuru Abidjan, muri stade yitwa Félix Houphouët Boigny yakira abantu ibihumbi 35 mu gitaramo cyo kumusezeraho bwa nyuma.

Iki gitaramo cyitabiriwe na Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara, n’abahanzi bakomeye muri Afurika barimo Fally Ipupa, Sidiki Diabaté, Koffi Olomide n’abandi benshi.

Umurambo wa DJ Arafat wagejejwe muri stade usezerwaho bwa nyuma, ubundi ujya gushyingurwa. Byari amarira gusa ku bafana bari bambaye imyenda iriho amafoto ye mu kugaragaza urukundo bari bamufitiye.

Igitaramo cyo gusezera kuri DJ Arafat cyabaye nyuma y’aho abantu benshi basabye leta ko yatanga Stade ya Félix Houphouët Boigny kugira ngo kiberemo.

Leta kandi yemeye gutanga ibihumbi $250 yo gutegura iki gikorwa yiyemeza no kwishyura ibizakoreshwa byose mu muhango wo gushyingura.

Injyana ya coupé-décalé yitiriwe DJ Arafat yatangiriye muri Côte d’Ivoire mu 2000 ubwo hari intambara muri iki gihugu, ikaba yaraje mu buryo bwo kwerekana ko urubyiruko rwari rukeneye kwishima nubwo igihugu cyari mu bibazo.

DJ Arafat yishwe na moto mu gihe ari cyo kinyabiziga yakundaga cyane dore ko yanazikoreshaga mu mashusho y’indirimbo ze nyinshi zirimo n’iyo yise “Moto Moto” yasohoye muri Gicurasi.

Yitabye Imana amaze gukora album 11 mu myaka 15 yari amaze akora umuziki. Mu 2016 na 2017 yahembwe nk’umuhanzi w’umwaka muri Coupé-Decalé Awards.

DJ Arafat ari ku rutonde rw’abahanzi bahatanira igihembo cy’uwitwaye neza mu bakorera umuziki muri Afurika y’Iburengerazuba aho ahanganye na Burna Boy, Davido, Kizz Daniel, Wizkid, King Promise, Salif Keita, Shatta Wale na Mamadou Sidiki Diabaté.

Fally Ipupa yari mubyamamare byitabiriye uyu muhango


Dj Arafat yasezeweho nk’intwali


Koffi Olomide nawe yasezeye bwa nyuma kuri DJ Arafat


DJ Arafat ari mu bahanziubu bahataniye ibihembo bya AFRIMA


DJ Arafat asize abana babiri


Abafana ba Huon bazwi nka “Le Chinois” kubera ubwinshi bwabo bugereranywa n’abaturage b’u Bushinwa butuwe n’abaturage basaga miliyari 1.386