Print

Inama igamije gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na Uganda igiye guterana

Yanditwe na: Martin Munezero 31 August 2019 Yasuwe: 4939

Aya masezerano agamijwe gushyira iherezo ku mwuka mubi umaze igihe utitimba hagati y’ibihugu byombi.

Ikinyamakuru The Eastafrican dukesha iyi nkuru cyatangaje ko umwe mu bategetsi bo hejuru, yacyemereye ko inama y’abayobozi bo ku rwego rwo hejuru izaba mu byumweru bike biri imbere.

Yakomeje ko muri uyu muhuro,hizewe ko ibyashyizweho umukono mu masezerano bizashyirwa no mu bikorwa.

Amaserano ateganywa arimo ingingo y’amasezeramo ya Luanda ivuga ko ibihugu byombi bizashyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.

Nta makuru mashya aratangwa y’igihe iyo nama izabera.

Kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize nibwo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Museveni basinye aya masezerano. Buri ruhande rwagaragaje ko rufite ubushake bwo gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano.

Amaze gusinya aya masezerano, Perezida Paul Kagame yashimiye abaperezida barimo uwa Angola Joao Lorenço n’uwa Repubuika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tsisekedi bafashije mu gusinya aya masezerano, kandi yemeza ko agomba gushyirwa mu bikorwa mu bikorwa.

Ni amasezerano agizwe n’ingingo 10 agaruka ku bibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda kuva mu 2017 kugeza ubu, birimo ibijyanye n’iyicarubozo rikorerwa Abanyarwanda ndetse n’imitwe y’iterabwoba ikorera muri iki gihugu cy’abaturanyi ishaka kugirira nabi u Rwanda.


Comments

mazina 1 September 2019

Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir).Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki? Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Cyangwa igihe aza gusura u Rwanda muli 1989.Yijeje Kinani ko nta muntu uzigera atera u Rwanda aturutse muli Uganda.Ndetse yongeraho ati:”Mumanyi baringa?” Muzi ibyakurikiyeho. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike habamo kubeshya,kwica,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera gusa kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze”.Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.