Print

Ibivugwa ku ifungwa rya Igisupusupu

Yanditwe na: Martin Munezero 31 August 2019 Yasuwe: 10037

Iyi nkuru yasakajwe bwa mbere ivuye ku munyamakuru wa TV1 Angelbert Mutabaruka, wahamije ko yabonye amakuru y’uko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 abajura bibye Nsengiyumva imyenda bityo irondo rikabafata rikayibatesha.

Nyuma yo gufata abo bajura bakabambura imyenda ngo basanzemo udupfunyika tw’urumogi. Iri rondo bivugwa ko ari naryo ryahaye uyu munyamakuru amakuru ngo ryahise rijya gufata Nsengiyumva wari wibwe imyenda irimo urumogi.

Bajya gufata Nsengiyumva aho ngo acumbika ku Kicukiro bamujyanye kuri Polisi bityo arisobanura ahamya ko abajura aribo bashyize uru rumogi mu ikote. Yarekuwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 nkuko tubikesha Angelbert Mutabaruka watangaje bwa mbere ifungwa rya Nsengiyumva.

Ku ruhande rwa Polisi y’igihugu, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Umutesi Marie Gorette yavuze ko aya makuru rwose atayazi ndetse nawe ngo yabyumvishe agerageza kubaza ariko abura aho yavuye.

Mu kugerageza kuvugisha Nsengiyumva Igisupusupu ntibyakunze yewe na Alain Mukuralinda umujyanama we utari mu Rwanda ntibyakunze ko tuvugana, icyakora umwe mu bo mu ikipe ifasha Nsengiyumva bari banari kumwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 yavuze ko ibi bitigeze bibaho ko ari igihuha batazi n’aho cyavuye, ndetse basanga gifite izindi mpamvu zacyo.

Nsengiyumva avuzweho aya makuru mu gihe saa munani z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 yari mu gitaramo yataramiyemo abakunzi be muri People Club aho ngo yavuye ajya kuryama. Ubujyanama bwe butangaza ko iby’uko yatawe muri yombi ari ibihuha bidafite icyo bishingiyeho.


Comments

Kanyarwanda 1 September 2019

Uwavuzeko abanyarwanda ari abagome ntuyabehsye.


1 September 2019

Anglebert atumye nanga tv1 rwose ,ndayizinutswe .KNC sezerera uwo mugabo wumva yarya wenyine,ndamuzi ntakunda kuvuganeza Igisupusupu.