Print

Sadio Mane yababajwe bikomeye n’ubugome yakorewe na Mohamed Salah bari mu kibuga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2019 Yasuwe: 7034

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu,Sadio Mane yagaragaye arakaye cyane ku ntebe y’abasimbura nyuma y’aho yari amaze gusimbuzwa afite umujinya w’umuranduzi w’uko uyu munya Misiri yanze kumuhereza umupira.

Umutoz Jurgen Klopp yavuze ko Mane yababajwe n’uko atahawe umupira na Salaha ahubwo akawupfusha ubusa ariyo mpamvu yasimbujwe habura iminota 6 agasohoka ababaye ndetse bagenzi be barimo Milner baramuhumuriza.

Yagize ati “Byatewe nuko yimwe umupira?,nibyo.Buri kimwe cyose kimeze neza.Hari ibyabaye mu mukino atishimiye.Sadio agira amarangamutima cyane,hari ikindi cyamubabaje kitari ugusimbuzwa.”

Liverpool niyo kipe yonyine imaze imikino 4 yose iyitsinda muri iyi shampiyona y’uyu mwaka.



Sadio Mane yasohotse mu kibuga yarakariye Mohamed Salah cyane