Print

Abaturage bababajwe cyane na Perezida wa Senegal n’umugore we bagaragaye mu Bufaransa bari mu buryohe bw’urukundo

Yanditwe na: Martin Munezero 1 September 2019 Yasuwe: 3842

Ibi byatangiye ubwo Perezida Macky Sall wa Senegal n’ umugore we Marième Faye Sall bashyira ku rubuga rwa Twitter amafoto yabo bari mu karuhuko mu Bufaransa bakagaragara ko mu Bufaransa hari ahantu nyaburanga ho gusohokera.

Bamwe mu bakoresha urubuga rwa twitter barakariye Perezida Macky Sall n’ umufasha we bakavuga ko bakabaye barasohokeye ahantu nyaburanga ho muri Senegal akaba ariho bamamaza aho kwamamaza ahantu nyaburanga ho mu Bufaransa.

Nubwo bamwe mu baturage ba Senegal bagaragaje ko babajwe no kuba Perezida wabo n’ umugore we baragiye kuruhukira muri Senegal hari abandi baturage bagaragaje ko bibashimishije banabifuriza gutaha amahoro.