Print

Imodoka yarimo abantu 7 yaguye mu mugezi wa Base bituma abagera kuri 3 bakomereka cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 September 2019 Yasuwe: 5393

Imodoka y’ivatiri yarimo abantu 7 yaguye mu mugezi wa Base uherereye mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gashenyi bituma abagera kuri 3 barakomereka cyane.

Ahagana saa 18h00 zo kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 31 Kanama 2019, nibwo iyi modoka yavaga I Musanze yerekeza I Kigali yataye umuhanda igwa mu mugezi wa Base biviramo abantu 3 gukomereka cyane mu gihe abandi 4 batakomeretse cyane bajyanwa mu bitaro bya Nemba I Gakenke.

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza,uyu mushoferi yataye umuhanda nyuma yo gufatwa n’agatotsi kakamubuza gukomeza kuyobora iyi modoka,iyoboka mu mugezi wa Base.