Print

Umwana w’umukobwa w’imyaka 9 waciwe amaguru agiye kumurika imideli ku gasongero k’umunara wa Tour Eiffel[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 1 September 2019 Yasuwe: 4061

Bikurikiye inkuru yuko uyu Daisy-May Demetre agiye kuba umwana wa mbere waciwe amaguru yombi ugiye kumurika imideli by’akazi mu cy’umweru cy’imurika ry’imideli i New York muri Amerika.

Uwashinze inzu y’imideli ya Lulu et Gigi Couture yavuze ko bitekerezwa ko azaba abaye n’umwana wa mbere waciwe amaguru umuritse imideli i Paris.

Eni Hegedus-Buiron, washinze Lulu et Gigi Couture, yavuze ko uyu mwana "azaniye isi ubukangurambaga".

Daisy w’i Birmingham mu Bwongereza watangiye kumurika imideli afite imyaka umunani, yavukanye indwara izwi nka "fibular hemimelia", aho amwe cyangwa amagufa yose yo mu kaguru aba atarimo.

Ibyo byatumye amaguru ye acibwa ubwo yari akiri uruhinja.

’Nta myiteguro akeneye’

Alex, se w’uyu mwana, yavuze ko inkuru yuko azamurika imideli i New York ku itariki ya 8 y’uku kwezi kwa cyenda, ari yo yatumye atumirwa no kuyimurika i Paris.

Yari asanzwe yaramurikiye imideli iyi nzu ya Lulu et Gigi Couture i London mu Bwongereza, ariko ari gusa mu bikorwa by’icyumweru cyo kumurika imideli cyagenewe abana.

Se yagize ati: "Urebye abantu [bakomeye] baba bahari, nta handi hakomeye kuharusha uba wakwifuza kugera habaho".

"Namubwiye ukuntu ari ibintu bikomeye, nuko arambwira ati, ’Papa, ni byiza’".

"Namubajije niba ashaka kwitoza, nuko arambwira ati, ’Narabikoze mbere’".

"Ariko arabikwiye, yarabiharaniye".

"Iyo abantu bamubonye ntabwo bavuga ngo ’Mbega Daisy umerewe nabi’, ahubwo baravuga bati, ’Mbega Daisy uteye ubwuzu’, kuko aba afite imbaraga nyinshi cyane".

Iryo murika ry’imideli rizabera ku gasongero k’umunara wa Tour Eiffel ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa cyenda.

Eni Hegedus-Buiron, washinze inzu y’imideli ya Lulu et Gigi Couture ikaba ari yo Daisy azaba ari kumurikira imideli, yagize ati: "Daisy ni umwana ukunda ibyo akora".

"Twasabwe n’ibyishimo kubera ubukangurambaga bwose azaniye isi".


Comments

gatera 1 September 2019

Uyu mwana ateye agahinda.Statistics za World Health Organisation zerekana ko abantu bamugaye ku isi barenga 1 billion.Urugero,abantu batumva neza barenga 460 millions.Ariko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abaremaye bazongera babe bazima nkuko Yesaya 35:5,6 havuga.Ndetse n’indwara hamwe n’urupfu rwamaze abantu bizavaho burundu.Byisomere muli Ibyahishuwe 21:4.Wikibwira ko ibyo bidashoboka.Icyo Imana igusaba kugirango nawe uzabe muli iyo paradizo iri hafi,nuko washaka Imana ushyizeho umwete,ntiwibere gusa mu gushaka ibyisi.Nubigenza gutyo,niyo wapfa uzazuka ku munsi wa nyuma nkuko Yesu yadusezeranyije muli Yohana 6:40.KANGUKA ushake Imana,ubifatanye n’akazi gasanzwe.Otherwise your future is at stake.