Print

Ubukwe bwa Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda Mutesi Dorah na Muyango Dave bwabereye muri Amerika[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 September 2019 Yasuwe: 2092

Miss Mutesi Deborah yambitswe impeta n’umukunzi Muyango Dave we taliki ya 15 Werurwe 2019 amausaba ko yazamubera umugore. Icyo gihe bari basohokeye mu mujyi wa Alpharetta.

Nyuma y’amezi arenga atandatu uyu mukobwa yamaze gukora ubukwe n’uyu mugabo yari yaremereye ko bazabana akaramata, ubukwe bwabo bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu Nyampinga uzwi ku kazina ka ‘Dorah’ yambitswe ikamba rya Miss UNR asimbuye Umulisa Viviane. Ni we mukobwa watowe bwa mbere muri Kaminuza amarana ikamba imyaka ibiri, kuko yaryamitswe mu mwaka wa 2010, ndetse arikomezanya n’umwaka wa 2011.

Uretse kuba Miss Campus 2010, Mutesi Dorothy yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga Mpuzamakaminuza (Miss Inter-universities), yabaye muri Werurwe 2011, yegukana umwanya wa Gatatu. Miss Mutesi yiga muri iyi Kaminuza yize mu ishami ry’Ubukungu n’Icungamutungo mu gashami k’Ubukungu n’Amabanki (Money and Banking). Yabanje gukorera muri Banki ya KCB i Butare aza kwimurirwa i Kigali asoje Kaminuza hanyuma mu 2015 ajya kwiga muri Amerika.






Comments

mazina 2 September 2019

Ubukwe no Kubyara nibyo bintu bidushimisha kuruta ibindi mu buzima.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo "baba umubiri umwe" nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana,baricana,ndetse bagatandukana.Amadini amwe avuga ngo Imana yemera Polygamy (gutunga abagore benshi).Ntabwo aribyo kubera ko bitera ibibazo mu ngo kandi Yesu yadusabye gushaka umugore umwe. Kubera ko abantu bananiye Imana kuva na kera,yashyizeho umunsi wa nyuma kugirango izakure mu isi abakora ibyo itubuza bose.Izasigaza gusa abantu bayumvira nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga.