Print

Ibaruwa yuzuyemo amagambo y’agahinda n’ishavu Eddy Kenzo yandikiye umugore we bari bamaze imyaka 5 babana watwawe n’umuganga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 September 2019 Yasuwe: 5837

Uyu mugore wa Eddy Kenzo, Rema Namakula , byagiye bivugwa kenshi ko babana mu makimbirane. Eddy Kenzo yandikanye amarira n’agahinda ibaruwa yari ikubiyemo ubutumwa burebure yageneye uwahoze ari umugore we Rema Namakula,wamaze kwemera kubana n’umugabo witwa Sebunya Hamza usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Mulago.

Amwe mu magambo y’uyu muhanzi, Eddy Kenzo yagize “Urabizi ko atari bishya mu matwi yawe ku kubwira ko ngukunda. Sinzi neza niba ubyizeye cyangwa ushaka ko mbisubiramo muri iyi baruwa. Ndagukunda birenze kandi uzahora uri umuryango wanjye iteka ryose”-Amagambo ya Eddy Kenzo asezera ku mugore we Rema bari bamaranye imyaka itanu.

Uyu mugore Rema Namakula afitanye umwana umwe na Eddy Kenzo,Kenzo avuga ko adashobora kuvuga icyashyize iherezo ku rukundo rwe na Rema kandi ko atazigera yigaragaza nk’ucyeye ku mutima mu gihe ashavuye.

Ubu Rema Namakula abana na Sebunya

Anongeraho ko atiteguye kuvugira mu itangazamakuru ibijyanye n’urukundo rwe na Rema.

Ngo yifuzaga gufata mu mashusho ubu butumwa yageneye uwahoze ari umugore we ariko ngo n’inyandiko izasigara mu mateka y’ibyanditswe.


Comments

gatare 2 September 2019

Nubwo abakobwa bakunda cyane aba Stars,iyo wemeye kubana nabo bitera ikibazo kuko abenshi batamarana kabiri.Urugero,reba ukuntu Diamond na Ronaldo bahora bajya mu bagore n’abakobwa batandukanye.Abantu bumvira Imana nyakuri,bakurikiza itegeko ry’Imana dusoma muli Intangiriro 2:24,havuga ko abashakanye bagomba kuba "umwe".Nukuvuga ko batagomba gucana inyuma cyangwa ngo batandukane.Biriya amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gushaka abagore benshi,barayibeshyera mu rwego rwo gushaka kwishimisha mu bagore.Iyo ushatse abagore benshi,nta kabuza ugira ibibazo.Ni icyaha gikomeye,ndetse Yesu yabyise ko biba ari ubusambanyi.
Ntacyo bimaze kwishimisha mu bagore cyangwa abagabo,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka.Ni ukugira ubwenge buke.