Print

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ibihano bikarishye ku bashoferi bazajya bafatwa batwaye basinze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 4046

Nyuma y’aho polisi y’igihugu itangaje ko yafashe abantu 120 batwaye basinze mu gihe kingana n’iminsi 3 gusa,yafashe ingamba zirimo ibihano bikarishye birimo kwambura umushoferi ufashwe atwaye yasinze kwamburwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mu gihe kingana n’umwaka wose uwakoze impanuka akica abantu akagezwa mu nkiko.

Kuva tariki ya 29 kugeza mu ijoro rya tariki 31 Kanama 2019,abantu 120 bafatiwe mu mujyi wa Kigali mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya abantu batwara imodoka basinze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police John Bosco Kabera yatangarije Umuseke ko bafashe ingamba zo guhashya aba bashoferi batwara basinze nyuma yo kubona ko abantu badashaka gushyira mu bikorwa inama bahabwa zo gucika kuri iyi ngeso.

Yagize ati: “Ntabwo Polisi y’u Rwanda izahwema gukomeza gukurikirana abantu batwara ibinyabiziga basinze.

Impera z’icyumweru gishize zirangiye dufashe abantu 120 bafunzwe kubera gutwara ibinyabiziga basinze.

Bazacibwa amande ya 150,000Frs, gufatirwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ndetse no gufatirwa kw’imodoka zabo.”

Polisi ivuga ko nta muntu ugomba kunywa ibisindisha birengeje umusemburo uri hejuru y’igipimo cya 0.8 narangize ajye gutwara ikinyabiziga ariko bamwe mu bashoferi bakomeje gukora impanuka kubera ubusinzi.


Comments

hirwa 2 September 2019

Ese ubwo 0.8 ugereranije ni udupeti tungahe


gatera 2 September 2019

Kubahana ni ngombwa,kubera ko Ubusinzi na Telefone utwaye imodoka biteza impanuka nyinshi.Uretse na Rwanda National Police,Imana nayo ivuga ko “abasinzi batazaba muli Paradizo”.Gusa ntabwo Imana ibuza abantu kunywa inzoga nkeya nkuko amadini amwe avuga.Dore uko bible ivuga: Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko abanyamadini benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.


2 September 2019

izo ngmba nziza cyane bizagabanya impanuka nyishi