Print

USA: Umunyarwenya ukomeye Kevin Hart yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 1827

Ubwo Kevin Hart yari kumwe n’umushoferi we n’undi mugore mu modoka ye yo mu bwoko bwa 1970 Plymouth Barracuda yarenze umuhanda ikora impanuka iteye ubwoba irashwanyagurika,aba bagabo bombi bavunika imigongo.

Ikinyamakuru TMZ cyandika ku byamamare muri USA,cyavuze ko uyu mushoferi wa Kevin Hart yananiwe gukomeza kuyobora iyi modoka irenga umuhanda igonga uruzitiro rw’inyuma y’umuhanda w’ahitwa Malibu Hills igwa mu kabande.

Umushoferi wa Kevin Hart yahise yurizwa indege ajyanwa ku bitaro aho we n’umugore bari kumwe witwa Rebecca Broxterman w’imyaka 31 bari bafashwe mu gisenge cyayo cyari cyangiritse.Uyu mugore yasohotse muri iyi modoka atakomeretse cyane.

Umutangabuhamya yavuze ko Hart ariwe wasohotse muri modoka mbere aho umwe mu bashinzwe kumucungira umutekano yamusohoye amushyira mu modoka amujyana mu rugo iwe aho yavuye ajya kwa muganga kwisuzumisha.Uyu mushoferi ntabwo yari yasinze.

Iyi modoka ya Hart yari imaze ukwezi kumwe gusa kuko yayiguze muri Nyakanga nk’impano yihaye ku isabukuru ye y’imyaka 40.