Print

Mashami yatoranyije abakinnyi 20 azifashisha mu mukino ubanza wa Seychelles

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 3428

Mu minsi ishize nibwo uyu mutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi 25 azifashisha muri uyu mukino aho yatoranyijemo 20 bazamufasha mu mukino ubanza wa Seychelles 5 barasigara.

Mu bakinnyi 5 yasize harimo Manishimwe Djabel, Buteera Andrew, Mico Justin na Iradukunda Eric, biyongera kuri Nirisarike Salomon utaritabiriye ubutumire kubera ko yiteguraga kwerekeza mu ikipe ye nshya yitwa FC Pyunik yo muri Armenia.

Uyu munsi saa 01:45’ z’ijoro nibwo Amavubi arerekeza muri Seychelles gukina umukino ubanza uteganyijwe tariki ya 5 Kanama 2019 mu gihe uwo kwishyura uzaba tariki ya 10 Kanama 2019 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo.Jacques Tuyisenge ukina muri Angola azahurira na bagenzi be muri Seychelles.

Abakinnyi 20 Mashami ajyana muri Seychelles

Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Kimenyi Yves na Ndayishimiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Emery Bayisenge, Manzi Thierry, Fitina Omborenga, Imanishimwe Emmanuel na Rutanga Eric

Abakina hagati: Muhire Kevin, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna na Iranzi Jean Claude

Ba rutahizamu: Kagere Meddie, Tuyisenge Jacques, Sibomana Patrick, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest.


Comments

RUTAYISIRE J D DIEU 2 September 2019

Abasore bacu tubarinyuma nabo nibatange ibyo bafite bagire aho bageta