Print

Abahanzi bafite impano nta bushobozi babimburiwe n’umuraperi w’umunyarwanda wigaragaje cyane muri East Africa’s Got Talent bashyizwe igorora muri We Represent[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 September 2019 Yasuwe: 1615

We Represent Label nshya mu Rwanda izajya ifasha abahanzi nyarwanda bakizamuka bafite impano ariko nta bushobozi bafite,kuri uyu wa mbere tariki 2 Nzeri ku ikubitiro yasinyishije umuhanzi w’umuraperi uzwi nka Taykun ukomeje kwigaragaza mu irushanwa ry’impano ryo mu karere k’Uburasirazuba ’East Africa’s Got Talent’.

Chance niwe CEO wa Label ya We Represent

We Represent Chance Wilondja uba muri Canada abereye CEO na Danny Vice CEO uba mu gihugu cya Australia, bishyize hamwe bashinga iyi label bitewe n’urukundo bafitiye umuziki nyarwanda,akaba ari mu rwego rwo kuzamura abahanzi nyarwanda bafite impano ariko babuze ubushobozi bwo kumenyekanisha ibihangano byabo ndetse n’ubwo kuba bakorana n’umuhanzi runaka ufite izina cyangwa gukorana n’umuProducer ugezweho mu gihugu.

Iyi Label ikaba ifite ingamba zo gusinyisha abahanzi nyarwanda bafite impano zigaragarira buri wese,aho uyu muhanzi azajya aba afite ubushobozi bwo kuba yakwiyandikira indirimbo ndetse no mu buryo bw’imiririmbire bwihariye.

Danny Vice CEO wa We Represent

Igitekerezo cyo gushyiraho iyi Label Chance na Danny baricaye batekereza icyo bakora cyagirira akamaro urundi rubyiruko,bitewe nuko nabo aho bageze ubu hari ababafashije kugira ngo bahagere,niko guhita batekereza ku ruhande rw’umuziki nyarwanda niko guhita batekereza ku rubyiruko ruri mu ruganda rw’umuziki nyarwanda rufite impano ndetse runawukunda bahitamo gushyiraho Label ya We Represent.

Taykun niwe muhanzi utangiranye na Label ya We Represent akaba yasinye amasezerano y’imyaka itanu ashobora guseswa ku mpamvu runaka


Taykun ubwo yarebaga ibigize kontara ya We Represent yari agiye gusinya


Taykun ubwo yasinyaga amasezerano ya Label Nshya abarizwamo ya We Represent n’abagize Komite y’iyi Label mu Rwanda