Print

Meghan Markle washakanye n’igikomangoma cy’Ubwongereza yahaye igihano gikarishye se wamusebeje mu binyamakuru

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 4035

Mu minsi ishize nibwo Thomas Markle w’imyaka 75 yavuze ko umukobwa we Meghan Markle amufata nk’umuzimu ndetse yamusuzuguye cyane aho yemeje ko yifuza guterura umwuzukuru we nkuko yateruye Meghan akiri muto.

Meghan Markle yababajwe cyane n’amagambo se yamuvuzeho mu binyamakuru ariyo mpamvu yatangaje ko yamaze gusenya inzira zose zishobora kumuhuza na se ndetse ngo ntazigera na rimwe yemera ko ahura n’umwuzukuru we Archie.

Meghan yavuze ko atazongera guhura na se mu rwego rwo kurinda umwana we w’umuhungu n’umugabo we Prince Harry.

Thomas Markle uba muri Mexico yabwiye Daily Mail ko yizeye ko kuva umukobwa we yarabyaye bizamutera kumusura we n’umugabo we cyane ko ngo hashize amezi 16 bamufata nk’umuzimu.

Uyu musaza ntiyashoboye kwitabira ubukwe bw’umukobwa we Meghan muri Gicurasi umwaka ushize kubera ko yarwaye umutima habura iminsi mike ngo butahe.

Amakuru aturuka I Bwami avuga ko uyu mugore Meghan w’imyaka 38 nta mutima agifitiye se ndetse ngo we n’umugabo we Harry ntibazigera na rimwe bemera kumuhuza n’umwuzukuru we.

Uyu musaza wareze Meghan mu bukene bukabije yababajwe nuko akimara gushaka atigeze yongera kumuha agaciro ahubwo yahisemo kwiyegereza nyina Doria.



Meghan Markle yavuze ko atazongera guhura na se ukundi kubera kubashyira mu binyamakuru