Print

Cristiano Ronaldo yongeye gukora benshi ku mutima kubera ukuntu yicishije bugufi cyane

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 6726

Ronaldo yanze kwambara iri Kamba ry’icyubahiro yahawe kubera kubaha abakinnyi bakinana cyane ko adashaka kugaragara ko barenze.

Nkuko ikinyamakuru Marca cyabitangaje,mu Butaliyani hatangijwe gahunda yo kuzajya bakorera ikamba ry’icyubahiro umukinnyi witwaye neza mu mwaka w’imikino ariko Ronaldo wahereweho yariteye utwatsi yanga kuzamura urutugu hejuru ya bagenzi be bakorana cyane ko aribo bamufasha kwitwara neza.

Mu mwaka w’imikino ushize Cristiano Ronaldo yatsindiye Juventus ibitego 28 ndetse atanga imipira ivamo ibitego 10 byamuhesheje amahirwe yo kuba umukinnyi w’umwaka mu Butaliyani no mu ikipe ye Juventus.