Print

Perezida Kagame yashimye umusanzu w’itorero ry’Abadiventisiti mu kubaka u Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 1406

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 02 Nzeri 2019 nibwo perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya AUCA (Adventist School of Medicine of East-Central Africa-ASOME),ashimira iri torero uruhare rwayo mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Ndashimira Itorero ry’Abadiventisiti riheruka kuzuza imyaka 100 ritanga ubufasha bw’umwuka n’ubw’ibifatika mu buzima bw’Abanyarwanda. Muri iki gihe itorero ryabaye umufatanyabikorwa wa Guverinoma mu gutanga serivisi z’ubuvuzi n’uburezi. Ni ikinyejana cy’ibikorwa cyagaragaje gusangira icyerekezo n’imikoranire.

Uburezi by’umwihariko siyansi aho kwiga biba byoroshye, ubuvuzi butangwa neza ni umusingi w’imibereho myiza y’abaturage bacu. Ugomba kugira abantu babifitiye ubumenyi n’ibikoresho nk’ibiri hano muri iri shuri ririmo ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo utange ubuvuzi bufite ireme.’’

Perezida Kagame yijeje ASOME ko Guverinoma y’u Rwanda izatanga ubufasha mu iyubakwa ry’ibitaro byaryo.

Icyiciro cya mbere cy’iyubakwa ry’iri shuri cyatwaye miliyoni $100, yakusanyijwe mu misanzu y’abayoboke b’itorero ry’abadivantisite barenga miliyoni 25 ku Isi aho buri wese yatanze $2.

Nkuko ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantiste bwabitangaje,iri shuli ryazanywe mu Rwanda kubera icyerekezo cyarwo mu guteza imbere ubuvuzi n’izindi nzego.