Print

Gahunda y’uko amakipe azacakirana mu irushanwa ry’Agaciro yagiye hanze,Rayon Sports iroroherezwa bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 6420

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, Bonnie Mugabe ushinzwe amarushanwa mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA, yatangaje ko irushanwa ry’Agaciro rifasha amakipe kwitegura shampiyona ariyo mpamvu amakipe akoresha abanyamahanga nka Rayon Sports na Mukura VS yemerewe gutanga abakinnyi 30 ashaka, hatitawe kuba harimo abanyamahanga benshi cyangwa bake.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryagabanyirijwe iminsi,kuko krizakinwa iminsi ibiri aho kuwa 13 Nzeri hazaba imikino twakwita ko ari nka ½ hanyuma nyuma y’umunsi umwe habe umukino wa nyuma ndetse ngo guhatanira umwanya wa Gatatu.

Ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni ebyiri, iya kabiri miliyoni n’igice mu gihe iya gatatu izahabwa ibihumbi 500.Umukinnyi w’irushanwa azahembwa ibihumbi 150 na ho uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi ahembwe ibihumbi 100.Rayon Sports niyo yatwaye ibikombe by’Agaciro 2 biheruka.

Gahunda y’imikino:
Tariki ya 13/09/ 2019- Stade ya Kigali

15:30 APR FC vs Mukura

18:00 Rayon Sports vs Police FC

Tariki ya 15/09/2019- Stade ya Kigali/Stade Amahoro

15:30: Umwanya wa gatatu

18:00: Umukino wanyuma


Comments

Rukara 3 September 2019

ariko ko mwanga abanyamahanga kandi mwese mukunda kujya mu bihugu byabo umunsi MWe bazabirukaho bizagenda bite?
Nzaba ndeba mwigize nka Trump nagwa nawe afite ubukungu aba yishingikirije. Umunyarwanda ajya mu mahanga mukishima, ariko umunyamahanga yaza tukazinga umu....., nzaba ndeba ra.


2 September 2019

Ariko Abanyamakuru murasetsa kbsa ngo Rayon yoroherejwe ? niyo ifite Abanyamahanga yonyine?


Claude Y. 2 September 2019

Ariko Abanyamakuru murasetsa kbsa ngo Rayon yoroherejwe ? niyo ifite Abanyamahanga yonyine?


amin 2 September 2019

Ariko abanyamahanga mubangir’iki aribo batuma abanyarwanda bakomera, ejo mwabonye umukino Sidibe na Sarpongo bakina?? hahirwa abanyarwanda bazabakurira iruhande.