Print

Rusizi: Inzu yacururizwagamo imyenda n’ibikoresho bya plasitike yahiye irakongoka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 September 2019 Yasuwe: 1445

Ahagana saa kumi z’amanywa nibwo iyi nzu ngo yatangiye gushya,abari hafi y’iri duka ry’imiryango 4 barwana no gusohora bimwe mu bicuruzwa,ibindi byose bihiramo.

Iyi nkongi y’umuriro itamenyekanye icyayiteye,yaturutse mu gikari cy’iyi nyubako hanyuma ikwira hose nkuko umucuruzi wayikoreragamo yabitangarije Radio Rwanda.

Yagize ati “Depot yose yahiye irakongoka,uretse ibicuruzwa byari imbere twashoboye gusohora hanze.Twacuruza amatisi n’ibikoresho bya plasitiki.Byari byinshi cyane kuko byari bifite agaciro ka miliyoni 15 cyangwa 20.

Uyu mugabo yavuze ko nta bwishingizi iri duka ryari rihari ndetse yemeza ko bakeka ko iyi nkongi y’umuriro yatewe n’umuriro w’amashanyarazi washyizwe nabi muri iyi nzu.

Iyi nkongi y’umuriro ikimara kuba,hahise hitabazwa kizimyamwoto yo ku kibuga cy’indege I Kamembe iraza itanga ubufasha nubwo yahageze hangiritse byinshi.Ku bw’amahirwe nta muntu wigeze ahiramo cyangwa ngo akomereke