Print

Burundi: Umuyobozi wa Komini yakubise abakobwa 3 umwe ata ubwenge abaziza kubyinira ishyaka rya CNL

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 September 2019 Yasuwe: 2391

Nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabyerekanye,uyu muyobozi wa komini yafashe aba bakobwa batatu barimo babyinira ishyaka rya CNL barimo uwitwa Vestine,Alphonsine na Josephine arabakubita bikomeye none umwe ari mu bitaro nta nubwo ashobora kubasha kuvuga.

Nkuko Abarundi benshi babyanditse kuri Twitter,aba bakobwa barimo babyina ndetse bashimagiza Agathon Rwasa,uyu muyobozi ababonye niko gutangira kubakubita,arabakomeretsa kugeza ubwo umwe ananirwa kuvuga.

Mu minsi ishize Imbonerakure zateye abayoboke ba CNL bari bavuye mu birori byo gufungura ibiro bishya,zirabakubita bamwe barakomereka cyane.

Ishyaka rya CNL rifite abayoboke batagira ingano riherutse gushyira hanze ryamagana ubugome bukomeje gukorerwa abayoboke baryo ariko n’abayobozi bashyigikiye CNDD FDD batangiye guhohotera abantu.