Print

Tanasha uri hafi kwibaruka umwana w’umuhungu,umuganga we yahishuye impamvu iri gutuma ashaka kunyara buri nyuma y’iminota 10

Yanditwe na: Martin Munezero 3 September 2019 Yasuwe: 3760

Uyu mukobwa umaze kuba ikimenya bose mu bitangazamakuru no kumbuga nkoranyambaga, yavuze ko yishimiye kuba agiye kwibaruka ariko ko nanone hagati aho kuba ari gukenera kwihagarika buri mwanya ari ikintu kibongamye cyane ariko kandi yishimiye bitewe n’ishema afite ryo kwibaruka umwana we wa mbere na Diamond Platnumz.

Umuganga ushinzwe kwita ku buzima bw’uyu mukobwa, yatangaje ko iki kibazo cyatewe n’ikibazo cyabayeho mu mezi ya mbere y’iyi nda.

Uhereye uyu munsi,Tanasha Donna ashobora kwibaruka imfura ye y’umuhungu nubwo yahuye n’iki kibazo.

Yagize ati”ndi mu gihe ndimo kujya mu bwiherero kwihagarika buri nyuma y’iminota 10, birabangamye ariko na none ndabyishimira.”

Global Publishers iganira n’umuganga wa Tanasaha ari we; Godfrey Charles, yavuze ko byatewe n’uko mu mezi ya mbere y’iyi nda, nyababyeyi yakuze cyane maze irakweduka igera ku ruhago’.

Yagize ati”rero iyo ibyo byabayeho bituma umuntu ashaka kwihagarika buri kanya bigatuma umuntu atabasha kwihangana igihe kinini. Ibyo ni byo byatumye Tanasha aba ashaka kujya kwihagarika buri kanya kuko umutwe w’umwana watsikamiye uruhago.”

Uyu muganga akaba yamugiriye inama y’uko igihe cyose abishatse ko yajya ahita abikora kuko nta burenganzira afite bwo kuzibuza umwanya munini, aramutse abikoze bishobiora gutuma uruhago ruturika.

Uyu muganga kandi yakuyeho impungenge z’abavugaga ko byatewe n’uko ari inda ye ya mbere, ngo sibyo buri wese ashobora guhura n’icyo kibazo.