Print

Muri Afurika Yepfo ibikorwa byo kurwanya abanyamahanga bikomeje kuvuza ubuhuha

Yanditwe na: Martin Munezero 3 September 2019 Yasuwe: 2416

Ibyo bikorwa by’urugomo byabayeho nyuma y’ikivunge cy’abantu amagana bakoze urugendo rw’amaguru mu gace k’ubucuruzi ka Johannesburg babwira abanyamahanga ngo bagende. Bibasiraga amaduka bakeka ko ari ay’abanyamahanga.

Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Dlamini yabwiye Al Jazeera ko n’ibikorwa by’abanyafurika y’Epfo byibasiwe kuri uyu wa Kabiri.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Mouss Faki Mahamat, yanenze bikomeye ihohoterwa rikomeje gukorerwa abanyamahanga baturuka mu bindi bihugu bya Afurika baba muri Afurika y’Epfo, ririmo gusahura no kwangiza imitungo yabo.

Mahamat yashimye kandi imbaraga ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwashyize mu kwamagana iki gikorwa zirimo guta muri yombi abakirimo. Mahamat kandi yasabye ko hagira ibindi bikorwa mu buryo bwihuse mu kurinda ubuzima bw’abaturage n’ibyabo, kandi abishoye mu bikorwa byo guhohotera bagenzi babo babiryozwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Polisi yagerageje kurasa amasasu ya pulasitiki mu gutatanya ikivunge cy’abantu muri Johannesburg mu kajyi ka Alexandra, barimo gusahura amaduka no gutwika inyubako z’abanyamahanga. Polisi kandi yanafashe abantu barindwi barimo gusahura.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU kandi yavuze ko bakomeza gufasha Guverinoma ya Afurika y’Epfo mu gukemura impamvu muzi itera ibikorwa nk’ibi kugira ngo amahoro n’umutekano bisugire nk’uko biri mu mahame y’uyu mugabane.

Ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Democratic Alliance, rivuga ko ibi bikorwa biterwa n’ubukungu butifashe neza aho miliyoni zirenga 10 z’abanyafurika y’Epfo, badafite imirimo.

Imodoka z’abanyamahanga zirimo gutwikwa

Ibikorwa nk’ibi bishyirwa ku ihuriro rizwi nka Sisonke Peoples Forum, rishinja abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo gucuruza ibiyobyabwenge no kubatwarira akazi, ibi bikaba ipfundo ry’ibikorwa byo guhohotera abanyamahanga cyane cyane muri Johannesburg.