Print

Davido yeretse inkumi bakundana umuryango we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 September 2019 Yasuwe: 2157

Davido yifashishije urubuga rwa Instagram abwira abakunzi be n’abakurikira ko yamaze kwerekana umukunzi we mu muryango nk’ikimenyetso cy’uko bitegura kurushinga mu minsi ya vuba. Davido kandi avuga ko azarushinga n’uyu mukobwa mu 2020.

David Adedeji Adelek yanditse agira ati “Ikintu cya mbere ya byose ni ukwerekana mu muryango.!” nyuma y’ubwo butumwa umukunzi we Chioma mu kumusubiza we yanditse agira ati , “Urukundo. Urukundo. Urukundo. Ndi umugore wishimye ku isi yose.”

Uyu muhanzi yakunze kuvuga ko Chioma ari umugore umutima we wishimiye kandi umukunda uko bucyeye n’uko bwije , mu 2018 ibinyamakuru bitandukanye byo muri Nigeria byanditse ko Davido yahimbye indirimbo ‘assurance’ ayitura umukunzi we Chioma; yaharuye inzira y’urukundo rweruye kugeza n’ubu.

Davido kandi avuga ko azarushinga n’uyu mukobwa mu 2020.

Ku wa 30 Mata 2018 ubwo Chioma yizihizaga isabukuru y’amavuko, Davido yamugeneye impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Porsche ihagaze $60,000.