Print

Uwahoze ari umujyanama w’umwana muto wendy ufite impano idasanzwe yafunzwe azira gutera ubwoba Mama w’uyu mwana unaherutse guha impano Perezida Kagame[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 September 2019 Yasuwe: 1455

Mwangi yashyizwe mu buroko kuri uyu wa Mbere kubera ibaruwa yahimbye yasaga nkaho yavuye ku bunyamabanga bwa guverinoma. Iyi baruwa bikaba bivugwa ko yaririmo ibintu byateza ingaruka mbi kuri nyina wa Wendy ubusanzwe witwa Magdalene Mbele. Uyu mugabo yajyanywe Milimani aho ashobora kumara iminsi itanu ahatwa ibibazo.

Yari afite umugambi wo gufata rutemikirere akerekeza mu Bwongereza ndetse imirongo ya telefoni ye yose yari yayivanyeho nyuma yo kumenya ko ari gushakishwa n’ubutabera.

Ku rubuga rwa Twitter, Ubugenzacyaha bwatangaje ko abakozi babwo mu ishami rishinzwe kurengera abana, bwatangaje ko Mwangi yataye muri yombi ngo hakorwe iperereza ku buhemu bumuvugwaho.

Inkuru ya Wendy yamenyekanye mu kiganiro yahaye The Citizen TV, avuga ko Joe Mwangi wabaye umujyanama we yamunyunyuje imitsi akishakira inyungu ze bwite, bagatandukana nta n’urwara rwo kwishima uyu mwana akuye mu bikorwa yagiye akorana n’uyu mugabo mu myaka itanu ishize.

Yakomeje avuga uretse kuba Joe Mwangi yaramuririye amafaranga, ari nawe usigaye ukoresha imbuga nkoranyambaga ze ku buryo hari igihe ashyiraho ibintu atazi birimo n’ibisetsa abantu bakamwita umushizi w’isoni kandi arengana.

Joe Mwangi mu gusubiza we yahakanye kuba yaragiye agendana n’uyu mwana mu bihugu bitandukanye anavuga ko ibyo kumurira amafaranga ari ukubeshya, anashinja nyina w’uyu mwana kuba umusinzi ntabashe kumurikirana.

Uyu mwana wo muri Kenya witwa Wendy Waeni ufite impano mu mikino ngororamubiri yamamaye cyane mu Rwanda ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame ku wa 9 Nzeri 2016.

Wendy Waeni yatangiye imikino ngororamubiri afite imyaka ine gusa, ndetse yabashije kwiyereka imbere y’abakuru b’ibihugu banyuranye muri Afurika, ikintu cyamushimishije mu buzima bwe nk’uko abigaragaza haba ku mbuga ze nkoranyambaga, Facebook, Twitter cyangwa Instagram.

Abandi bakomeye Wendy yahuye na bo, twavuga Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Perezida John Mahama wa Ghana, Perezida Museveni wa Uganda, Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo na David Cameron wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Uretse inzozi yakabirije muri Afurika, uyu mukobwa yazengurutse Aziya n’u Burayi yerekana impano ye, ahagararira Kenya mu imurika mpuzamahanga ry’impano, World Talent Expo, mu bihugu nka Taiwan n’u Bushinwa.