Print

Rutsiro.Visi Meya ushinzwe imibereho myiza yeguye na Gitifu w’Akarere arasezera

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 1195

Kuri uyu wa Gatatu taliki 04, Nzeri, 2019 nibwo Jean Hermans Butasi wari usanzwe ashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rutsiro yagejeje ibaruwa y’ubwegure bwe kuri Njyanama y’Akarere.

Uyu kandi yatanze ibaruwa ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Tharcisse Niyonzima nawe weguye ku mirimo ye.

Biteganyijwe ko mu masaha ari imbere aribwo njyanama y’aka karere iricara igasuzuma ubwegure bw’aba bombi.

Kwegura kw’abayobozi gukomeje gufata indi ntera mu turere dutandukanye turimo Musanze,Karongi,Muhanga,Burera,Gisagara na Ngororero.