Print

Karongi: Umumotari yishwe n’abagizi ba nabi barangije batwara moto ye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 7052

Uyu mumotari wari ufite umugore n’abana babiri yishwe mu ijoro ryakeye n’abagizi ba nabi bataramenyekana ariko bari gushakishwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB,barangije batwara moto ye.

Amakuru Umuryango wahawe na Nzayisenga Callixte wari aho umurambo w’uyu mumotari wabonywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 04 Nzeri 2019,yatubwiye ko aba bagizi ba nabi bishe uyu Maniriho barangije bamuryamisha munsi y’umukingo, batwara moto ye.

Yagize ati “Bamwishe barangije bafata kasike imwe barayimupfumbatisha, bafata cya kirahuri kiba kiri kuri kasike [helmet] bakimushinga mu maso bagifatishamo.Indi kasike na moto ye babijyanye ariko yambaye imyenda y’akazi,irimo ijire y’akazi.Bamwishe barangije bamuryamisha munsi y’umukingo gusa ntitwamenya niba ariho bamwiciye cyangwa niba bamuteruye akaba ariho bamurambika gusa iperereza rirakomeje inzego zitandukanye za polisi na RIB zamaze kuhagera.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera,Rukesha Emile yabwiye Umuryango ko uyu mu motari yahamagawe n’umuntu ari mu kabari saa mbili z’ijoro amusaba ko yaza akamutwara birangira atagarutse mu rugo aribwo umugore we yabimenyesheje abantu baramushaka baramubura,umurambo we ubonwa munsi y’umuhanda n’umuhinzi wari ugiye guhinga.

Yagize ati “Twabonanye n’umugore we atubwira ko bari kumwe saa mbili z’ijoro,umuntu aramuhamagara ngo aze amutware aragenda ariko ntiyagaruka.Umugore abonye bitinze abwira abantu ko umugabo we yamubuze,ibindi byamenyekanye mu gitondo.

Ikigaragara ni uko uwamwishe yashakaga gutwara moto ye kuko yahise ayitwara akimara kumwica.Uwamubonye n’umuhinzi wari uje guhinga mu murima we kuko abandi bagenzi ntabwo bashoboraga kumubona,kubera ko umurambo bawuteruye bawuhisha munsi y’umukingo.”

Rukesha yavuze ko inzego za polisi na RIB zamaze kugera ahabereye ubwicanyi ndetse kuri ubu zatangiye gukora iperereza ku bishe uyu mumotari wahamagawe nijoro ari mu kabari ko mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi mu mudugudu wa Gitega ari gusangira na bagenzi be n’umugore we.

Gitifu w’akarere ka Karongi ari nawe uyoboye aka karere nyuma yo kwegura kwa Nyobozi yose y’akarere,yabwiye abaturage ko bagomba kujya batangira amakuru ku gihe,kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no gukomeza kwicungira umutekano cyane ko ngo ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri aka karere aho mu minsi ishize nabwo umusore yakubiswe bikamuviramo urupfu.


Comments

mazina 4 September 2019

RIP Maniriho Faustin.Bene ibi ni ukutagira ubwenge.Abamwishe buriya bashakaga amafaranga.
Abantu benshi bibwira ko ubuzima gusa ari amafaranga no gukira,niyo wakica umuntu.Wowe se uba uzamara imyaka ingahe?Nubwo akenshi ibyaha bikorwa rwihishwa,Imana iba ikureba.Uwo wica,yaremwe n’Imana mu ishusho yayo.Abicana,abiba,abasambana,abarya Ruswa,etc...babikora mu ibanga.Ariko nubwo benshi batabyemera,bigatuma bibera mu gushaka ibyisi gusa ntibashake Imana,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.
Ntacyo bimaze kwica,kwiba,gusambana,kurya ruswa,etc...,bikazakubuza paradizo.Ni ukugira ubwenge buke cyane.Ikibabaje nuko bikorwa na billions z’abantu,kubera kudatinya Imana yaturemye.