Print

Rubavu: Ba Visi meya babiri nabo beguye ku mirimo yabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 3252

Inkubiri yo kwegura kw’abayobozi mu turere yakomereje mu karere ka Rubavu aho umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murenzi Janvier banditse basaba kwegura ku mirimo yabo.

Ku munsi w’ejo tariki ya 03 Nzeri 2019 nibwo aba bayobozi batanze amabaruwa yegura ku mirimo yabo bakurikiye abayobozi batandukanye bo mu tundi turere beguye ku bsinshi.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo amakuru yo kwegura mu bayobozi b’uturere n’ababungirije mu cyiswe Tour du Rwanda yacaracaye, aho byahereye I Karongi byambuka Ngororero,Musanze, Muhanga,Burera,Rutsiro Gisagara na Rubavu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko kwegura kw’abayobozi bidakwiriye guhangayikisha abantu kuko babiterwa n’imikorere idahwitse.



Uwampayizina na Murenzi bari muri nyobozi y’akarere ka Rubavu beguye ku mirimo yabo