Print

Alexis Sanchez yatangaje impamvu ikomeye yatumye ananirwa kwitwara neza mu ikipe ya Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 3043

Uyu rutahizamu wavuye muri Arsenal aca ibintu yagera I Manchester bikazamba,yabwiye BBC ko byose byatewe n’abatoza yasanzeyo kuko ngo bamwimye umwanya wo gukina kandi yari afite byinshi byo gutanga.

Yagize ati “Nishimaga ngeze mu ikipe y’igihugu.Nari nishimye no muri Manchester United ariko nahoraga mbwira inshuti zanjye nti “Nshaka gukina.”Iyo bareka ngakina nari gutanga ibyo nari mfite byose.Nakinaga iminota 60,umukino ukurikira sinkine,simenye impamvu.

Uyu rutahizamu w’imyaka 30 yavuze ko aticuza kuba yarerekeje mu ikipe ya Manchester United kuko ari ubukombe mu Bwongereza.


Sanchez yavuze ko kwitwara nabi muri Manchester United byatewe n’abatoza bayo