Print

Mukaperezida yarakajwe bikomeye n’ifungwa ry’umugabo we arusha imyaka 27 atangaza akagambane gakomeye kabirimo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 7453

Mukaperezida wasizwe n’umugabo we Kwizera uherutse guhamwa n’icyaha cyo gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure yarangiza akayikuramo imaze amezi ane n’iminsi itatu,yabwiye Ukwezi ko umukobwa we wanashatse kwica ubukwe bwe n’umukwe we bafungishije Kwizera mu rwego rwo kwegukana imitungo ye.

Yagize ati “Bariya n’abatekamitwe,bangiriye ishyari ngishakana n’uyu mugabo wanjye.Umukobwa wanjye arashaka imitungo yanjye kandi aribeshya,Mukaperezida ni agati kateretswe n’Imana kadahungbanywa n’umuyaga.

Uriya mukobwa wanjye arimo arandwanya ngo arashaka imitungo yanjye.Uriya mukwe wanjye wamubeshye ko umutungo wanjye ari uwe,natuze yicare hasi.Arafungisha umugabo wanjye kandi aribeshya azataha.”

Mukaperezida yavuze ko umukwe we n’umukobwa we aribo bagambaniye Kwizera bakoresheje uriya mwana w’umukobwa usanzwe anaba iwabo.

Mukaperezida yavuze ko ngo Kwizera akimara gufungwa hari uwamuhamagaye avuga ko bamurangije bagiye gusigara bahangana nawe.

Mukaperezida ati “Imana yarampaye nabo ndabaha,nibashake imitungo yabo.Umukobwa wanjye ntabwo tukivugana.Nta kibazo nari mfitanye nawe ariko yarakajwe n’uko nashakanye n’umugabo w’isezerano.Yashakaga ko nirirwa nsambana,sinshake umugabo w’isezerano.Mbere y’uko afungwa bashatse kumwica,hari umuntu waje hano tumuhamagariza RIB avuga ko ari maneko.”

Ubukwe bwa Mukaperezida na Kwizera bwabanje kuzamo ibibazo kuko umukobwa we atemeraga ko umubyeyi wabo ashyingirwa avanze umutungo na Kwizera kuko bavugaga ko umutungo atari uwe gusa ko ahubwo ari uw’umuryango wose, ndetse bakavuga ko Kwizera ari umugabo wa gatatu ubanye na Mukaperezida mu nzu.

Mukaperezida yavuze ko yahaye umukwe we n’umukobwa we inka barayanga ndetse yemeza ko ngo umuntu akatira imyaka y’igifungo undi ariko n’Imana yagambiriye kumufungura.

Mukaperezida yavuze ko umukobwa we n’umukwe we ngo batazatinda kubona ingaruka z’akagambane kabo ndetse ngo ufunga ziwe ufungura yizeye ko umugabo we azataha kandi azamutegereza.

Kwizera Evariste yakatiwe gufungwa imyaka 10 n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma mu cyumweru gishize nyuma yo kwemera ko yateye inda umwana w’umukobwa utaravuzwe amazina kubera impamvu z’umutekano we,arangije ayikuramo.