Print

Ngoma: Abana batatu barigise mu rufunzo bahasiga ubuzima

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 1845

Aba bana bari mu kigero cy’imyaka itandatu n’icumi,bavuye iwabo mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma ari bane kuwa Mbere w’iki cyumweru, bagiye gushaka inkwi,bageze muri uru rufunzo bararigita 3 bahasiga ubuzima umwe arokorwa akiri muzima.

Ababyeyi b’aba bana bagiye gushaka inkwi,bigeze ku mugoroba iwabo barabategereza baraheba, batangira kubashakisha ariko bwira batababonye.

Kuri uyu wa Kabiri aba babyeyi bafatanyije n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, babona imirambo yabo ku nkombe z’uru rufunzo bapfuye.

Abana bapfuye barimo Aphrodisiac Tuyishimire w’imyaka icumi, Jeovan Mugisha w’imyaka umunani na Chanceline Umubyeyi w’imyaka itandatu.Uwarokotse yitwa Redempta Irabyoroshya.

Babonetse ahagana 18h45, batatu bamaze kwitaba Imana mu gihe umwe w’imyaka irindwi wari ukiri muzima, yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Rukumberi.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Kirenga Providence, yabwiye IGIHE dukesha inkuru ati “Umwe yaguyemo undi nawe ajya kumukurura, ni ukuvuga ngo uwasigaye ni uwabonye bose basa n’abagiye gushiriramo, arifata. Mu gifunzo amazi ntabwo ushobora kuyabona, kuko hari igihe haba hari ibyobo.”

Yasabye abaturage kutemerera abana babo kwegera urufunzo n’ubonye hari ugiye kujyamo akamubuza cyangwa agatanga amakuru kuko bitemewe kuhegera.

Aba bana bitabye Imana ni abo kwa Eliezel Ndorimana na Irena yamfashije bo mu mudugudu wa Maswa ya mbere, Akagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi bakaba bigaga muri Groupe Scolaire ya Rwintashya.


Comments

mazina 4 September 2019

Koko biteye agahinda.L’avenir les attendait.Abantu benshi mu Rwanda bafite ikibazo gikomeye k’inkwi zo gutekesha.Ababyeyi babo nibihangane.Bashobora kuzazuka ku munsi w’imperuka nkuko Yesu yabyijeje abantu bose bumvira Imana kandi ntibibere gusa mu gushaka ibyisi,ahubwo bakabifatanya no gushaka Imana cyane.