Print

Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yatakarije icyizere Meya Kamali iramweguza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 2672

Mu nama ya njyanama yatangiye saa munani ikabera ku biro by’Akarere kuri uyu wa Gatatu taliki ya 04 Kanama uyu mwaka,njyanama y’aka karere yatakarije icyizere Meya Kamali Aime Fabien ahita akurwa kuri izi nshingano.

Akarere ka Nyamasheke kari mu turere twugarijwe n’ubukene bukabije ndetse ngo ubuyobozi nta uruhare bwagiraga mu gukemura ibi bibazo yaba mu guhuza n’ibikorwa by’iterambere,gukorana n’abafatanyabikorwa no gukorana n’inzego zitandukanye.

Njyanama y’akarere ka Nyamasheke yabwiye uwari Meya Kamali ko hari ibyo atuzuza nkuko ibyifuza ngo ibihuze n’umuvuduko w’iterambere yifuza muri aka karere ariyo mpamvu yegujwe.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu Bwana Ntaganira Josue Michel niwe ugiye kuyobora akarere by’agateganyo igihe hategerejwe umuyobozi mushya.

Meya Kamali akurikiye abandi ba Meya barimo uwa Musanze wegujwe,uwa Karongi na Muhanga beguye n’abandi bayobozi bo mu turere batandukanye.