Print

N’golo Kante yakoreye agashya abageni mu bukwe bw’umufana wa Chelsea yitabiriye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 6081

N’Golo Kante wiswe “Mr Nice” kubera kwicisha bugufi kwe,yatumiwe mu bukwe n’umufana wa Chelsea witwa Frank Khalid wari washyingiye umukobwa we Henna Khalid,arabwitabira ndetse atungura abageni bicaye imbere mu bukwe.
Kante yamenyanye na Frank Khalid ubwo we na bagenzi be bo muri Chelsea bajyaga kurira muri resitora ye Chak89.

Frank Yagize ati “Nabaye inshuti na Kante ubwo umwe mu nshuti zanjye yampuzaga nawe muri resitora yanjye Chak89.Namutumiye mu bukwe bw’umwana wanjye ambwira ko atazaza kubera azaba yagiye gukinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ariko nyuma yamwbiye ko kubera imvune afite azaboneka.

Umuryango wanjye na N’golo Kante twabaye inshuti cyane ndetse ari mu bantu ba mbere bansuye ubwo nari ngiye kubagwa umutima muri Mata 2018.Yitabiriye ubukwe bwose kugeza burangiye ndetse yicishije bugufi kuri buri wese wari wabwitabiriye,asinyira abantu ndetse yifotozanya n’abashyitsi.

Khalid yavuze ko mu bukwe bw’umukobwa we Kante yasabye buri muntu wese ubishaka ko yaza bakifotozanya nta kibazo ndetse ngo bifotoje amafoto arenga miliyoni.

Khalid yavuze ko ubwo Kante yageraga imbere y’abageni,ibintu byaryoshye ndetse n’ubu bukwe buba igitangaza.

Yagize ati “N’golo ni nka Diyama,Yagiye gushimira umukobwa wanjye n’umukwe wanjye kuri stage.Ndamukunda nk’umukinnyi ariko biba akarusho mu buzima busanzwe kuko yita ku bandi kurusha uko yikunda.Akwiriye ibyiza byose yagezeho.”




N’golo Kante wicisha bugufi cyane yatashye ubukwe bw’umufana wa Chelsea