Print

Umuhanzi nyarwanda Platini yavuze ku mukobwa w’umurundikazi ngo yateye inda anasaba umukobwa wese yaba yarateye inda kumwegera

Yanditwe na: Martin Munezero 4 September 2019 Yasuwe: 5582

Uyu muhanzi yavuze ko aramutse ariwe wateye uwo mukobwa inda, atashobora kumwihakana kandi ko kubyara ari umugisha bityo ko ntawe ushobora kwanga umwana we.

Amakuru yagiye hanze avuga ko Platini yihakanye umwana we, yavugaga ko uyu musore yateye inda uyu mukobwa w’Umurundi nyuma yaho akamutera utwatsi avuga ko inda atari iye.

Platini yavuze ko uretse no gutera uwo mukobwa inda atanaherukayo kuko aheruka i Burundi muri 2014.

Yagize ati” mu Burundi simperukayo kuko mperukayo 2014, ariko sindibaruka wumve ko ari ikintu mpora nsaba imana kandi haramutse hagize umuntu naba narateye inda yanyegera.

Yakomeje avuga ko biramutse bibaye, bitagera aho yihakana umwana we ahubwo ko yamurera yaba adafite ubushobozi akitabaza iwabo.

Uyu mukobwa bivugwa ko yateye inda ni uwo ngo yakundanye na we nyuma y’uko muri 2017 atandukanye na Ingabire Diane bari bamaranye imyaka 4, icyo gihe baniteguraga kurushinga.

Dream Boys ni itsinda rigizwe n’abasore babiri Platini na TMC ryatangiye umuziki mu mwaka wa 2009 rikaba rimaze gutwara ibihembo bikomeye mu Rwanda harimo n’icya Primus Guma Guma ya 2017.


Comments

mazina 5 September 2019

Abakobwa bakwiye kwirinda kwishyira abahungu ngo baryamana,kubera ko aribo bigiraho ingaruka nyinshi,abahungu "bigaramiye".Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.