Print

Visi meya ushinzwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu I Ngoma na Gitifu w’’akarere ka Bugesera nabo beguye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 4 September 2019 Yasuwe: 1966

Bwana Rwiririza wari umujyanama w’umurenge wa Rukira akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ngoma yandikiye njyanama asaba kwegura kuri uyu wa Gatatu.

Biteganyijwe ko inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma izaterana kuwa Gatanu igasuzuma ubwegure bwa Rwiririza Jean Marie Vianney.

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Hakizimana Elie nawe yandikiye njyanama ayisaba kwegura kuri uyu mwanya aho yavuze ko abona atagifite imbaraga zo kugendana n’umuvuduko w’iterambere aka karere kariho ndetse no gusohoza inshingano ze.Nawe ategereje ko njyanama iterana igasuzuma ubwegure bwe.