Print

CAF yabujije AS Kigali kuzakinisha Haruna Niyonzima ku mukino wa Proline

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2019 Yasuwe: 2419

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatunguwe no kubona kuri uru rutonde rwa CAF hatarimo Niyonzima Haruna na Fosso Fabrice Raymond wavuye muri UMS De Loum ndetse bwiyemeje guhita bwandikira CAF busaba ibisobanuro.

Umunyamabanga w’iyi kipe ya AS Kigali,Daniel Komezusenge,yabwiye ikinyamakuru FunClub ko nabo batunguwe no kubona Haruna atari kuri uru rutonde.

Yagize ati: “Mu by’ukuri ntabwo tuzi impamvu Haruna atahawe ibyangombwa, turi bwandikire CAF mu gitondo tuyibaza icyabiteye.Abakinnyi bose twari twandikiye CAF tuyibasaba kandi nta kibazo na kimwe bari batubwiye”.

Ikibazo cyatumye Haruna yangirwa gukina ni uko imyirondoro yatanze ubwo yavaga muri APR FC yerekeza muri Yanga Africans itandukanye niyo AS Kigali yatanze muri CAF.

Mu bakinnyi bakinnye umukino wa KMC, hiyongereyeho Ndayishimiye Eric Bakame wavuye muri Leopards yo muri Kenya, abanya-Cameroun batatu; Ekandjoum Essombe Arstide Patrick wavuye muri Union De Douala, Makon Nlogi Thierry wakiniraga Coton Sport Football Club de Garoua ndetse n’umunya Gabon umwe; Allogo Mba Rick Martel wakiniraga Manga Sport y’iwabo.Nkinzingabo Fiston wavuye muri APR FC nawe ari ku rutonde.

Umukino ubanza wa AS Kigali na Proline uteganyijwe kubera I kigali tariki ya 14 Nzeri 2019.


AS Kigali yungutse abakinnyi 6 biyongera ku bayifashije gusezerera KMC mu ijonjora rya mbere iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi