Print

Luis Suarez yatangaje inkuru ibabaje y’ibyamubayeho nyuma yo gusezererwa na Liverpool muri Champions League ishize

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2019 Yasuwe: 3473

Luis Suarez watsinze igitego muri 3-0 FC Barcelona yari yatsinze mu mukino ubanza,yaribuze mu mukino wo kwishyura ikipe ye ya FC Barcelona inyagirwa ibitego 4-0 irasezererwa bituma ubuzima bwe bumara igihe butameze neza.

Yagize ati “Sinashakaga gusohoka mu nzu cyangwa kujyana umwana wanjye ku ishuli.Twari tuzi ukuntu stade ya Anfield iba iteye ubwoba ndetse n’urusaku rw’abafana rukabije.Nari nabwiye bagenzi banjye byose. Ubuzima bwari bugoye cyane.Nagize ibihe bibi cyane kimwe na bagenzi bacu.”

Suarez yabwiye Fox Sports Radio yo muri Argentina ko iyo usinziriye amasegonda 30 uhita utakaza igikombe ndetse ugasezererwa mu buryo bubabaje nk’ibyababayeho.