Print

Umukuru w’igihugu cya Gabo Ali Bongo wacitse imitsi yo mu mutwe yerekeje mu Bwongereza

Yanditwe na: Martin Munezero 5 September 2019 Yasuwe: 1819

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’igihugu wa Gabon, yanyomozaga ibyavugwaga ko ubuzima bwa Bongo bukomeje kujya aharindumuka nyuma y’umwaka umwe ahuye n’ikibazo cyo gucika udutsi two mu bwonko.

Nyuma yaho Ali Bongo agiriye iki kibazo hakomejekumvikana ibihuha byinshi bigaruka kuri uyu mukuru w’igihugu aho kugeza ubu amaze kugaragara ndetse akanavu inshuro nke zishoboka mu ruhame kuva yagaruka mu gihugu muri Werurwe uyu mwaka avuye kwivuriza hanze y’igihugu.

Uyu mugabo w’imyaka 60 y’amavuko yafashwe n’ubu burwayo mu Ukwakira 2018 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi muri Arabiya Sawudite aho yahise yivuriza nyuma yerekeza no muri Maroc.

Itangazo rya Perezidanse rivuga ko “Nta na rimwe ubuzima bwa perezida bwigeze busubira inyuma(…) Ali Bongo Ondimba arimo kugarura ubushobozi bwose bw’umubiri we.“

Iri tangazo ry’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Gabon rikomeza rivuga ko Ali Bongo aguma kuyobora igihugu kandi azagaruka vuba.


Comments

mazina 5 September 2019

Uyu president arwaye Hypertension yatumye aremara kubera Stroke.Ni indwara yica abantu barenga 10 millions buri mwaka.Uretse no kuba president wa Gabon,arakize cyane.Tujye twibuka ko UBUKIRE no gukomera bitatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.