Print

Bitunguranye Haruna Niyonzima yakuwe mu bakinnyi 11 bagomba guhura na Seychelles kubera ikibazo cy’imyirondoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 5 September 2019 Yasuwe: 4825

Nyuma y’aho CAF itangaje ko Haruna Niyonzima atagomba guhura na Proline kubera ko imyirondoro yatanze ubwo yavaga muri APR FC yerekeza muri Yanga Africans itandukanye niyo yatanze muri AS Kigali,abahagarariye Amavubi bagize amakenga ko bishobora gutuma baterwa mpaga bituma bamusimbuza Muhire Kevin mu bagomba kubanza mu kibuga.

Nkuko bivugwa,Haruna yakoresheje Passport ebyiri harimo imyaka n’amatariki y’amavuko atandukanye ariyo mpamvu umutoza Mashami n’abahagarariye Amavubi bagize amakenga.

CAF ifite ibyangombwa bya Haruna Niyonzima wavutse mu mwaka wa 1988 na Haruna wavutse mu mwaka wa 1990 kandi bombi n’umuntu umwe.

Iki kibazo kikimara kugera ku ikipe y’Amavubi muri Seychelles ko Haruna ashobora kuba afite ikibazo cy’imyirondoro,bahisemo kumukura muri 11 ku munota wa nyuma kugira ngo bitazateza ikibazo ku ikipe y’igihugu ifite amahirwe menshi yo gusezerera iki kirwa.

Mashami akimara kumenya iki kibazo yahamagaye abakinnyi bakuze mu ikipe barimo ba Bakame,Kagere,Iranzi n’abandi bakora inama yo kwigira hamwe kuri iki kibazo yarangiye yemeje ko Haruna usazwe ari kapiteni w’Amavubi asimburwa na Muhire Kevin wari wabanje hanze.

Abakinnyi b’Amavubi bagiye bahindurirwa imyirondoro bakagabanyirizwa n’imyaka muri 2008 ubwo biteguraga gukina CAN U20.Amavubi arahura na Seychelles kuri stade Linite uyu munsi saa munani z’amanywa.

Abakinnyi b’Amavubi babanza mu kibuga ku mukino wa Seychelles:
Kimenyi Yves,Ombolenga Fitina, Emmery Bayisenge, Abdul, Manishimwe Emmanuel MangwendeMukunzi Yannick,Bizimana Djihad, Muhire Kevin,Tuyisenge Jacques, Kagere Meddie,Hakizimana Muhadjili.


Comments

kuku 5 September 2019

Abakinnyi b’Amavubi bagiye bahindurirwa imyirondoro bakagabanyirizwa n’imyaka muri 2008 ubwo biteguraga gukina CAN U20 ibi nibyo bita gutekinika se numva ngo dutekinika ibintu ariko sinzi uko bikorwa