Print

BURUNDI:Raporo ya ONU iraburira abanyagihugu ku mpungenge yo mu matora y’umwaka utaha ko hashobora kuba ubundi bwicanyi

Yanditwe na: Martin Munezero 5 September 2019 Yasuwe: 1309

Raporo y’abapererezi ba ONU yo kuri uyu wa gatatu ivuga ko izo mpungenge ziterwa n’amakimbirane muri politiki ataracyemurwa kugeza ubu ndetse na Perezida Pierre Nkurunziza ivuga ko akomeje kugaragazwa nka Perezida “wagenwe n’Imana”.

Doudou Diène, wayoboye itsinda ry’abakoze iyo raporo, avuga ko ibimenyetso byerekana ko hashobora kuba ubwicanyi

Perezida Nkurunziza we aherutse gusa nk’uca amarenga ko nta gahunda afite yo kongera kwiyamamaza, ko ikivi cye kizakomezwa n’uzamusimbura, nubwo mu mwaka ushize yatangajwe ko yatsinze kamarampaka ishobora kumwemerera kuba Perezida kugera mu 2034.

Avuga kuri iyi raporo, Ambasaderi Willy Nyamitwe, umujyanama mukuru wa Perezida Nkurunziza, yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ko iyo raporo ya Doudou Diène na bagenzi be “ishingiye ku nyungu za politike”.

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko ubutegetsi bw’u Burundi bwanze gukorana n’abapererezi ba ONU mu gukora iyo raporo.

‘Icyuka cy’ubwoba’

Iyi raporo y’akanama k’iperereza ka ONU ivuga ko mu Burundi hari icyuka cy’ubwoba ndetse no gutera ubwoba buri wese utagaragaje ko ashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD.

Ivuga ko inzego z’umutekano zirimo polisi n’urubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka CNDD-FDD zikomeje gukora ibikorwa bihonyora bikomeye uburenganzira bwa muntu birimo kwica, kunyuruza, iyicarubozo no gusambanya ku ngufu mu kivunge ababonwa ko batavuga rumwe na Perezida Nkurunziza.

Doudou Diène, wayoboye itsinda ry’abakoze iyo raporo, avuga ko ibimenyetso byose umunani by’isesengura rya ONU byuko haba ibyaha by’ubwicanyi bigaragara neza mu Burundi muri iki gihe.

Iyi raporo ya ONU ivuga ko “amatora yo mu 2020 ateje ibyago bikomeye”, ikongeraho ko leta ikomeje kugenzura imiryango itegamiye kuri leta, kandi ko mu by’ukuri nta gahunda y’amashyaka menshi ihari kuko menshi muri yo “yinjiriwe acibwamo ibice” n’ishyaka riri ku butegetsi.